Abakoresha Whatsapp na Facebook baraye mubwigunge kubera ihagarara ry'izi mbuga

Apr 4, 2024 - 08:31
 0  192
Abakoresha Whatsapp na Facebook baraye mubwigunge kubera ihagarara ry'izi mbuga

Abakoresha Whatsapp na Facebook baraye mubwigunge kubera ihagarara ry'izi mbuga

Apr 4, 2024 - 08:31

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp n’izindi nka Instagram na Facebook z’ikigo Meta, baraye mu bwigunge bitewe n’uko serivisi zazo zari zahagaze.

Ntabwo byashobokaga ko bamwe mu bakoresha WhatsApp bohererezanya ubutumwa. Ibi ni na ko byari bimeze kuri Facebook ndetse na Instagram gusa byaje gukemuka.

Urubuga Downdetector rukurikirana ibibazo by’imbuga zifashisha internet zikora nabi, rwaraye rutangaje ko mu masaha y’umugoroba rwabonye abarenga 24.000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binubiraga guhagarara kw’izi mbuga.

Ikigo WhatsApp mu masaha ya Saa mbili y’umugoroba cyatangarije kuri X ko kiri gukora ibishoboka kugira ngo izi serivisi zisubire ku murongo.

Kiti “Turabizi ko muri aka kanya hari abantu bari guhura n’imbogamizi. Turi gukora ibishoboka kugira ngo buri kimwe kigaruke ku murongo 100% vuba cyane.”

Muri Gashyantare 2024 na bwo izi mbuga zari zahagaze. Meta yasobanuye ko byatewe n’ikibazo “tekiniki”. Gusa zagarutse ku murongo nyuma y’igihe kitagera ku isaha.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501