Abakinnyi ba Rayon Sports barwaniye i Bugesera hitabazwa polisi igitaraganya[AMAFOTO]

Apr 24, 2024 - 10:27
 0  624
Abakinnyi ba Rayon Sports barwaniye i Bugesera hitabazwa polisi igitaraganya[AMAFOTO]

Abakinnyi ba Rayon Sports barwaniye i Bugesera hitabazwa polisi igitaraganya[AMAFOTO]

Apr 24, 2024 - 10:27

Nyuma y’uko basezerewe muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’Amahoro, abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy.

Ibi byabaye nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, wasize Bugesera FC igeze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports igitego 1-0, biba ibitego 2-0 mu mikino ibiri. 

Umukino ugisozwa, abakinnyi ba Bugesera FC bagiye kwishimira imbere y’abafana n’abatoza ba Rayon Sports, ibintu bitaguye neza Youssef wahise atangira kubakumira bivamo imvururu.

Myugariro Isingizwe Rodrigue wari uri kwishima hejuru y’aba-Rayon yashatse gukubitwa n’abarimo Youssef Rharb na Khadime Ndiaye batishimiye ibyo yakoraga.

Youssef ukomoka muri Maroc na Isingizwe bateranye ibipfunsi mu gihe na Hoziyana Kennedy yagaragaye ashaka kurwana na Youssef.

Mukansanga yahise aha Youssef ikarita itukura na Isingizwe Rodrigue na we amuha ikarita itukura.

Mu gihe abasifuzi bayobowe na Mukansanga bibwiraga ko birangiye, basohotse mu kibuga kuko imvura yari itangiye kugwa, abakinnyi bari basigaye inyuma bongeye gusakirana, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale bashaka kurwana n’abakinnyi ba Bugesera FC na Team Manager wayo, Itangishaka wasubiye inyuma akagwa hasi mbere yo guhungishwa na Gatete uri mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga.

Polisi y’Igihugu yahise yinjira mu kibuga yihuta, ifata abakinnyi bashakaga kurwana barimo Umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Team Manager wa Rayon Sports, Mujyanama Fidèle, wagaragazaga ko atemeranya n’ibiri kuba. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06