Abakinnyi ba Fatima WFC bakingiranywe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo itabahembye ibirarane by’imishahara y’umwaka wose w’imikino ibabereyemo

May 10, 2024 - 16:47
 0  154
Abakinnyi ba Fatima WFC bakingiranywe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo itabahembye ibirarane by’imishahara y’umwaka wose w’imikino ibabereyemo

Abakinnyi ba Fatima WFC bakingiranywe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo itabahembye ibirarane by’imishahara y’umwaka wose w’imikino ibabereyemo

May 10, 2024 - 16:47

Bamwe mu bakinnyi ba Fatima WFC yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore bakingiranywe mu nzu nyuma yo kwanga kuyivamo ikipe itabahembye ibirarane by’imishahara y’umwaka wose w’imikino ibabereyemo.

Ku wa Kane, tariki 9 Gicurasi 2024 nibwo Ubuyobozi bwa Fatima WFC bwasezereye abakinnyi nyuma yo gusoza umwaka w’imikino bubagenera ibihumbi 15 Frw nk’impamba.

Byari biteganyijwe ko nyuma bagomba no gutanga inzu babagamo nk’ikipe maze bagataha. Icyakora siko byagenze kuko bamwe muri bo banze kuyivamo badahawe ibirarane by’imishahara y’umwaka wose ndetse n’uduhimbazamushyi twose tw’imikino yo kwishyura.

Nyuma yo kwanga gusohoka mu nzu, nyirayo yaje afunga amarembo aragenda.

Aganira na B&B Kigali FM, Umuyobozi wa Fatima WFC, Hagabimana Ferdinand yavuze ko nta mafaranga ahari ariko bavuganye n’abakinnyi uko bazagenda bishyurwa.

Yagize ati “Ubu nta mfaranga dufite yo kubahemba gusa twababwiye uko tuzayabaha bari mu kiruhuko bitewe n’uko azagenda aboneka. Yego ndi Perezida w’Ikipe ariko ntabwo ari iyanjye. Dufite abanyamuryango na komite ariko benshi bari hanze y’igihugu ntabwo bari kuboneka.”

Ni ubwo bimeze bityo, Fatima WFC yabaye iya kane mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na AS Kigali WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu. Ni mu gihe yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda mu makipe 12.

Fatima WFC yegukanye umwanya wa kane mu Gikombe cy'Amahoro
Bamwe mu bakinnyi ba Fatima WFC bakingiranywe mu nzu banze gusohokamo batishyuwe ibirarane by'imishahara baberewemo n'ikipe
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461