Abakatiwe burundu bambuwe uburenganzira bwo gushaka abagore cyangwa abagabo

Abakatiwe burundu bambuwe uburenganzira bwo gushaka abagore cyangwa abagabo
Abantu bakatiwe ibihano bya burundu mu Bwongereza, bambuwe uburenganzira bari basanganywe bwo kuba bashaka abagore cyangwa abagabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubusanzwe muri icyo gihugu n’iyo umuntu afunze, yabaga afite uburenganzira bwo kuba yashyingirwa mu mategeko akubaka urugo, nubwo umuryango we uba hanze ya gereza we akaba muri gereza.
Minisiteri y’Ubutabera yakuyeho ubwo burenganzira ku bantu bahamijwe ibyaha n’inkiko, zikabakatira igifungo cya burundu.
Iyo Minisiteri yatangaje ko bitumvikana uburyo abanyabyaha bakoze ibikorwa bya kinyamaswa, bashobora guhabwa amahirwe yo gushyingirwa bakagira imiryango nyamara bo akenshi ayo mahirwe yo kubaho no kwishimira umuryango baba barayambuye abo bishe.
Minisiteri yavuze ko ari ihohoterwa ku muryango w’abakorewe ibyaha kubona uwabahekuye cyangwa uwabagiriye nabi, ahabwa amahirwe yo gushinga umuryango.
7 sur 7 yatangaje ko imfungwa zishaka kurongora cyangwa kurongorwa, zizajya zandikira Minisiteri y’Ubutabera ikabanza gusuzuma ubusabe, bakabona kubyemererwa nabwo ku mpamvu zihariye.