Abahanga mu nzira y’umuti wica agakoko gatera Sida

Mar 22, 2024 - 10:21
 0  569
Abahanga mu nzira y’umuti wica agakoko gatera Sida

Abahanga mu nzira y’umuti wica agakoko gatera Sida

Mar 22, 2024 - 10:21

Abashakashatsi baravuga ko bashobora kuvura abantu babana n’ubwandu bwa Sida bagakira burundu, bakoresheje ubushakashatsi buzwi nka CRISPR mu mpine y’Icyongereza.

Hashize igihe kitari gito abantu babana n’agakoko gatera Sida (HIV) hataraboneka umuti uvura ako gakoko gatera sida.

Ubwo bushakashatsi bwerekana ubushobozi bwo guhindura (ADN/DNA) y’utu turemangingo, bigatuma uduce twanduye ducika intege mu mubiri.

Ubwo bushakashatsi butanga icyizere ko ubwandu bwa Sida bushobora gukurwa mu mubiri cyagwa bugacibwa intege burundu, n’ubwo hasigaye byinshi kugira ngo bimenyekane niba nta bibazo buteye.

Imiti yari isanzwe ihari kugeza ubu, ishobora kugabanya ubukana bwa Sida ariko ntishobora gukira burundu ngo ive mu mubiri.

Itsinda ry’abo bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholande, mu gihe bavugaga incamake y’ubwo bushakashatsi bwabo mu nama yerekeye mu buvuzi, iryo tsinda, rishimangira ko igikorwa cyabo kikiri ku rugero rwo kwerekana ikibazo cya SIDA (HIV) kizabonerwa umuti, ariko ko hasigaye igihe kitari gito kugira ngo ubushakashatsi burangire, ku buryo bwavura ubwandu bwa SIDA (HIV).

Dr James Dixon, umushakashatsi ku byerekeye uturemangingo akaba n’umwarimu kuri kaminuza na Nottingham, arabyemera, ariko akavuga ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigikeneye kwitonderwa n’ubushishozi bwimbitse.

Ati “Haracyari igikorwa kitari gito kugira ngo herekanwe nimba ibyavuye mu bushakashatsi bushingiye ku turemangingo bushobora gukora mu mubiri wose, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umuti nyawo.

Haracyakenewe ibitari bike mbere y’uko ubu bushakashatsi bwemezwe, bugatagira kugirira akamaro ababana n’ubwandu bwa virusi itera sida (HIV)”.

Abandi bashakashatsi na bo barimo bagerageza gukoresha ubwo bushakashatsi bwa CRISPR, mu kurwanya ubwandu bwa SIDA (HIV).

Ubwo bushakashatsi buzwi nka Excision BioTherapeutics bwerekana ko nyuma y’ibyumweru 48, abakorerabushake batanu babana n’ubwandu bwa SIDA (HIV) bakoreweho ubwo bushakashatsi ntangaruka mbi zagaragaye.

Dr Jonathan Stoye, umushakashatsi mu bijanye n’udukoko ku kigo Francis Crick Institute, i Londres mu Bwongereza, yatagaje ko kurandurana imizi y’ubwandu bwa SIDA (HIV)mu turemangingo, turi mu mubiri twose ari “igikorwa kigoye’’.

Ati “Ingaruka umuntu atiteze z’ubu buvuzi, harimo n’izishobora kumara igihe kitari gito, gusa biracyari ikibazo giteye impungenge’’.

Yakomeje agira ati ‘‘rero bisa naho hasigaye imyaka itari mike kugira ngo ubuvuzi ubwo ari bwo bwose buhagarariye kuri ubu bushakashatsi bwa CRISPR bushobore gukoreshwa bisanzwe, n’ubwo bwagaragaza ko ntakibazo biteye, bukora neza”.

N’ubwo umuntu wanduye yafata imiti ikomeye, tumwe mu dukoko (virus) ducika intege cyangwa tukagaragara, ariko tukagumana n’uturemangingo twatwo, nubwo iba itagishoboye kuba nyinshi.

Abantu bose babana n’ubwandu bwa SIDA (HIV) bakenera kunywa imiti igabanya ubukana(ARV) ubuzima bwabo bwose.

Hari bake cyane muri bo, bagaragaye ko bakize nyuma y’uko ubushakashatsi bukozwe bwo kuvura kanseri yakuriye mu mubiri, uturemangingo twanduye ubwandu bwa SIDA (HIV), ariko ubu bushakashatsi ntibushobora na gato kwemezwa ko ari uburyo nyabwo bwo kuvura ubwandu bwa SIDA (HIV).

Mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri mu bantu bakuze buri kuri 3.0%. Ibyo bihuye n’abantu bakuru bagera ku 210.200 babana na virusi itera SIDA. Abagore nibo benshi ni (3,7%) mu gihe abagabo babarirwa kuri (2.2%).

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06