Abagore babiri barwaniye mu rusengero bapfa umugabo gahunda zose zihita zihagarara igitaraganya

Abagore babiri barwaniye mu rusengero bapfa umugabo gahunda zose zihita zihagarara igitaraganya
Muri Kenya, umugore yahagaritse bitunguranye gahunda zose zo mu rusengero rwa ‘Roho Msalaba Christian Church’ ruherereye ahitwa Migori, ashakamo umuntu witwa Sarah uhasengera, avuga ko yamutwariye umugabo, kandi ko adashobora gusohokamo atamubonye.
Uwo mugore uvuga ko yibwe umugabo, ngo yinjira muri urwo rusengero yari afite umujinya mwinshi n’uburakari, yinjira avugira hejuru asakuza, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu usenga wo muri urwo rusengero, agira ingeso nk’iyo yo kwiba abagabo b’abandi. Abwira abakirisitu barwo ko nibatamwereka uwo Sarah, adasohoka muri urwo rusengero nubwo byagenda bite, kuko yumva ashaka kumubona kubera ukuntu yamubabaje.
Urwo rusaku yari afite n’ukuntu yinjiye bitunguranye, ngo byatumye umwigisha wari uri imbere y’abakirisitu yigisha ijambo ry’Imana, ahita ahagarika gahunda zose, kugira ngo abanze yumve uko ikibazo cy’uwo mugore kimeze.
Uwitwa Mercy Akinyi, umwe mu bakirisitu bari bahari uwo mugore warakaye ahagarika gahunda zose z’urusengero, yabwiye ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya, ko babonye yinjira mu rusengero batamenye aho aturutse ariko aza arakaye cyane.
Yagize ati “Yagaragaraga ko afite uburakari bwinshi, atangira kubaza igituma umugore wo muri urwo rusengero yaramwibye umugabo we. Hanyuma atangira kutubwira ko ataza gutuza kugeza igihe tumwerekera Sarah".
Kubera ko uwo mugore yakomezaga gusohora ibitutsi bikomeye aho mu rusengero adatuza, uwo Sarah wavugwaho kwiba umugabo w’abandi, ngo yarahagurutse arasohoka ajya hanze, ahindura imyenda yari yambaye, asigarana iyo yumva yangushye kuri we, yatuma ashobora kurwana neza.
Mercy Akinyi yagize ati “Sarah yarasohotse yiyambura ikanzu ye, asigarana imyenda yumva imworoheye kurushaho. Ibyo birangiye, yaraje akubita ingumi uwo mugore wari ufite uburakari bwinshi, hanyuma imirwano itangira ubwo, abo mu rusengero ndetse n’abaruturiye bari aho bashungereye, bumiwe gusa”.
Ati "Uwo mugore wavugaga ko yibwe umugabo, agikubitwa ingumi ya mbere n’uwo Sarah, yahise yururutsa umwana yari ahetse amwicaza hasi, hanyuma atangira gukubita Sarah ingumi hafi ku mubiri wose aho ashyikiriye. Ikindi uwegeraga wese ashaka gukiza, uwo mugore yahitaga amukubita ingumi agasubira inyuma”.
Akinyi yavuze ko uwo mugabo watumye abo bagore baza kurwanira mu rusengero, atigeze agaragara aho, ariko umugabo wa Sarah we ngo yarimo areba iyo mirwano yitaruye adashaka kwegera aho barwanira.
Gusa, ngo iyo mirwano yamaze iminota micyeya, maze uwo mugore wari waje afite ubukari bwinshi amaze gukubita uwo Sarah bihagije, ngo yahise ahagarika maze afata umwana we, aramuheka yurira moto, ahita yisubirira iwe mu rugo.
Sarah we ngo yasigaye aho hasi agaragurika, afite ikimwaro n’isoni, hanyuma abagore bamwe biyemeza kumufasha bakamujyana iwe mu rugo. Ubuyobozi bw’aho hantu ndetse na Polisi, ngo bahageze basanga intambara irangiye.