Abagera ku 700,000 bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati bibasiwe n’umwuzure

Aug 15, 2024 - 10:14
 0  85
Abagera ku 700,000 bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati bibasiwe n’umwuzure

Abagera ku 700,000 bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati bibasiwe n’umwuzure

Aug 15, 2024 - 10:14

Mu ntangiro z’iki Cyumweru, umuvugizi w’umuryango w’abibumbye yatangaje ko imvura idasanzwe n’umwuzure ukabije byibasiye abantu barenga 700.000 bo muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati, mu gihe cy’amezi abiri . Ni ukuvuga hagati ya Gicurasi na Nyakanga.

Yatangaje ko imvura idasanzwe n’umwuzure ukabije muri Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Cote d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Liberiya, Niger, Nijeriya, Mali na Togo byibasiye abantu barenga 700.000.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), byavuze ko bihangayikishijwe n’umwuzure muri aka karere.

OCHA yavuze ko muri Tchad yibasiwe cyane, abantu barenga 245.000 bahuye n’amazi afite ubukana. OCHA ikomeza ivuga ko imyuzure yangije amazu arenga 60.000, unibasira amashuri n’ibigo nderabuzima.

Umuryango w’abibumbye n’abafatanyabikorwa bawo, bashyigikiye ibisubizo byatanzwe na guverinoma z’ibihugu by’akarere, harimo no gukwirakwiza ibiribwa, aho kuba, n’amazi n’isuku.

Uyu mwaka, ikigega cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi bwihutirwa cyahaye miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na Niger kugira ngo ikemure ibibazo byihutirwa bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, harimo n’umwuzure.

Nk’uko OCHA ibivuga, iteganyagihe ry’ibihe rya 2024, ryagaragaje ko muri Kanama na Nzeri mu turere dusanzwe dukunda kwibasirwa n’umwuzure ’Sahel’ no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika y’Iburengerazuba hazagwa imvura nabwo ishobora guteza ibiza.

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572