Abagenzi benshi bakoresha gariyamoshi bari mumaboko atarayabo bazira uburiganya bakora

Aug 19, 2024 - 15:06
 0  148
Abagenzi benshi bakoresha gariyamoshi bari mumaboko atarayabo bazira uburiganya bakora

Abagenzi benshi bakoresha gariyamoshi bari mumaboko atarayabo bazira uburiganya bakora

Aug 19, 2024 - 15:06

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ingendo za gariyamoshi, TRC, cyatangaje ko abagenzi benshi batawe muri yombi bazira kwishyura amafaranga make atangana n’igiciro cy’ingendo bagirira muri gariyamoshi.

Aba bagenzi batatangarijwe umubare batawe muri yombi nyuma y’aho urwego rushinzwe gukumira no kurwanya ruswa rusohoye raporo igaragaza ko hari abagenzi bimitse amanyanga, bashobora guhungabanya imikorere ya TRC.

Umuvugizi wa TRC, Jamila Mbarouk, yasobanuye ko abatawe muri yombi bishyuye amafaranga y’urugendo rubageza mu ntera runaka, ariko barenga aho bagombaga kugarukira. Ni igikorwa yemeza ko cyahombeje iki kigo.

Mbarouk yasobanuye ko aya manyanga akunze kugaragara ku muhanda wa gariyamoshi ugezweho, hagati y’agace ka Ruvu na Ngerengere.

Yagize ati “Bamwe mu bagenzi batawe muri yombi bamaze kugezwa mu rukiko, abandi bacibwa amande akubye kabiri amafaranga y’urugendo bagombaga kwishyura.”

Abandi bafunzwe ni abaguze amatike y’urugendo menshi, kuko ngo bayifashisha mu bikorwa bitemewe n’amategeko. Ati “Byagaragaye kandi ko hari abantu bagura amatike menshi, aho berekeza hadasobanutse. Aba na bo barafunzwe.”

Mbarouk yagaragaje ko iyo gariyamoshi igeze aho ihagarara, ababishinzwe bafotora amatike kugira ngo barebe niba nta kibazo kiyarimo. Iyo bigaragaye ko harimo ikibazo, ni bwo abayafite bashobora gutabwa muri yombi.

Leta ya Tanzania yahagurukiye abagenzi ba gariyamoshi bari kuyihombya
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461