Abafashe telefone za "make make" baratabaza Leta ngo ibakemurire ibibazo by'uruhuri batejwe na kompanyi izitanga

Abafashe telefone za "make make" baratabaza Leta ngo ibakemurire ibibazo by'uruhuri batejwe na kompanyi izitanga
Bamwe mu baturage bafashe amatelefone ku nguzanyo zizwi nka ‘Make Make’ zitangwa na kompanyi ya “Intelligra” barasaba Leta guhagarika iyi kompanyi ikabanza igakemura ibibazo biri mu mikorere yayo bituma bibwa amafaranga, abandi bagafungirwa izo Telefone bigatuma bahora ku kicaro cyayo.
Abakoresha izi telefone bagaragaye batabaza bavuga ko zimaze kubateza ibibazo bikomeye cyane, ni amashusho yagaragaye ku rukuta rwa X rwa BTN TV ari nayo dukesha iyi nkuru, bakaba bifuza ko iyi Kompanyi izitanga yafungwa itarateza abandi banyarwanda ibibazo, bakifuza ko yabanza igakemura ibibazo yateje abakiriya bayo bambere. Muri ibyo bibazo bavuga zibateza harimo kwibwa amafaranga mu buryo budasobanutse bigatuma bahoza akarenge ku kicaro k'iyi kompanyi ngo igire icyo ibikoraho.
Umwe yagize ati “Ni ibintu by’ubujura. Ni ubujura turarambiwe. Twirirwa hano.”
Undi ati “ Ntitugikora, twirirwa hano. Mu by’ukuri mudutabarize, mutabare abanyarwanda, kuko iyi macye macye niba ari uku imeze babihagarike babanze babikore neza.”
Hari n’uwagize ati ”Dukorerwe ubuvugizi niba ari n’ubujura bwaje bisobanuke.”
Undi ati “Ibi bintu byaje ari ugufasha abaturage ariko uyu munsi wa none ntacyo bitumariye. Ahubwo ni stress, ni ibihombo. Ntekereza ko n’abayobozi batuyoboye iyi system barayumvise bumva ko ari nziza igiye gufasha abaturage, ariko babyumve rwose turarushye. Ngewe ndashishikariza umuntu utarajya muri iyi system abe abiretse.”
Naho undi ati “Nta deni nari mbarimo kuva nayifata ariko bankuyeho ibihumbi 78 na 800 barabitwara nta deni mfite.
Aba baturage baravuga ko ikibazo kiri mu mikorere y’iyi kampani ari uko bishyuza abantu inshuro nyinshi mu kwezi, hari n’abavuga ko iyi kampani ifite uburyo ikoresha igafunga izo telephone kandi ngo mu by’ukuri atari uko nyirayo yanze kwishyura. Ibi ngo ni byo bituma bahora basiragizwa ku cyicaro cyayo kuko iyo baje kubaza impamvu telephone yafunzwe bakubwira ko bizakorwa mu minsi itatu.
Umwe yagize ati “Ni ibintu by’ubujura. Ni ubujura turarambiwe. Twirirwa hano.”
Undi ati “ Ntitugikora, twirirwa hano. Mu by’ukuri mudutabarize, mutabare abanyarwanda, kuko iyi macye macye niba ari uku imeze babihagarike babanze babikore neza.”
Hari n’uwagize ati ”Dukorerwe ubuvugizi niba ari n’ubujura bwaje bisobanuke.
Undi ati “Ibi bintu byaje ari ugufasha abaturage ariko uyu munsi wa none ntacyo bitumariye. Ahubwo ni stress, ni ibihombo. Ntekereza ko n’abayobozi batuyoboye iyi system barayumvise bumva ko ari nziza igiye gufasha abaturage, ariko babyumve rwose turarushye. Njyewe ndashishikariza umuntu utarajya muri iyi system abe abiretse.”
Naho undi ati “Nta deni nari mbarimo kuva nayifata ariko bankuyeho ibihumbi 78 na 800 barabitwara nta deni mfite.
Aba baturage baravuga ko ikibazo kiri mu mikorere y’iyi kampani ari uko bishyuza abantu inshuro nyinshi mu kwezi, hari n’abavuga ko iyi kampani ifite uburyo ikoresha igafunga izo telephone kandi ngo mu by’ukuri atari uko nyirayo yanze kwishyura. Ibi ngo ni byo bituma bahora basiragizwa ku cyicaro cyayo kuko iyo baje kubaza impamvu telephone yafunzwe bakubwira ko bizakorwa mu minsi itatu.
Gahunda ya Make Make yatangiye mu mwaka wa 2022 ihawe umugisha na guverinoma y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’Ikoranabuhanga ni gahunda igamije gufasha guverinoma mu kwihutisha gahunda ya Connect Rwanda yo kwegereza abaturage telefone zigezweho no kongera umubare w’abazitunze.