Abafana b’Ubwongereza na Seribiya bakoze intambara mu mihanda bamwe barakomereka bikabije abandi bagirwa indembe

Jun 17, 2024 - 16:50
 0  141
Abafana b’Ubwongereza na Seribiya bakoze intambara mu mihanda bamwe barakomereka bikabije abandi bagirwa indembe

Abafana b’Ubwongereza na Seribiya bakoze intambara mu mihanda bamwe barakomereka bikabije abandi bagirwa indembe

Jun 17, 2024 - 16:50

Mu ijoro ryakeye abafana b’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza barwanye n’aba Serbia mbere y’uko umukino wahuje aya makipe yombi utangira maze usiga benshi ari inkomere abanda ari indembe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 ubwo hakinwaga imikino yo mu itsinda C muri Euro 2024.

Ahagana Saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yakinaga na Serbia mu mukino warangiye u Bwongereza ari bwo butsinze igitego 1-0 cya Jude Bellingham wari wakibonye ku munota wa 13 ahawe umupira na Bukayo Saka.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, wabanjirijwe n’imirwano yabaye hagati y’aba bafana b’amakipe y’ibihugu byombi.

Ibi byabereye kuri resitora iherereye mu Burengerazuba bw’agace ka Gelsenkirchen aho aba bafana barimo bariramo, biza kurangira barwanye baterana amacupa, intebe ndetse n’ameza bituma hari n’abakomereka mu buryo bukabije.

Imirwano ikomeje gufata indi ntera byabaye ngombwa ko ari polisi ijya kubakiza babona kurekera kurwana ndetse bamwe bahita bafungwa.

Polisi yatangaje ko yafunze abantu 6 gusa ntiyavuze ikiye y’igihugu bafana. Bamwe mu bafana b’ikipe y’igihugu ya Serbia baganiriye na AP News bavuze ko bari bicaye kuri resitora barimo barya bananywa inzoga, maze abafana b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza akaba aribo babatera amabuye ubundi nabo bagafata umwanzuro wo kwirwanaho. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06