Abafana bari mu gahinda na marira menshi nyuma yuko konti ya X y'umuhanzi Taylor Swift yafunzwe

Abafana bari mu gahinda na marira menshi nyuma yuko konti ya X y'umuhanzi Taylor Swift yafunzwe
Konti y’umuhanzi Taylor Swift ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter yafunzwe kubera amafoto ye yashyizwe hanze agaragaza ubwambure.
Aya mafoto yakwirakwijwe n’abantu ku rubuga rwa X y’umuhanzi mu cyumweru gishize agaragaza ubwambure bw’umuhanzi Taylor Swift, benshi mu bafana be bakiyabona bahise batangira kuvuga ko atari aya nyayo ahubwo ari ayakozwe n’ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (ubwenge bw’ubukorano) risanzwe rifite ubushobozi bwo guhimba ifoto cyangwa amashusho atari aya nyayo.
Ubuyobozi bw’urubuga rwa X buvuga ko nta mikino bugira iyo bigeze ku ikwirakwizwa ry’amafoto agaragaza umbwambure.
Bati: “Ntabwo tugira imikino iyo bigeze ku mashusho yangwa se amafoto agaragaza ubwambure bw’umuntu”
Ubuyobozi bw’urubuga X bwavuze ko buri gukrikirana abagize uruhare mu ikorwa n’ikwirakwizwa ry’aya mafoto.
Bikaba bivugwa ko uyu muhanzi yakuwe ku rubuga rwa X ku bwo kubungabunga umutekano we.
Bamwe mu bayobozi bo muri Amerika bari gusaba ko hashyirwaho amategeko ahana uwagize uruhare mu ikwirakwizwa ry’amafoto mahimbano akorwa hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) bitewe n’uko bishobora gutera abantu bamwe guhungabana cyangwa kwiyahura nyuma y’uko babonye amafoto yabo atari aya nyayo ari gukwirakwizwa.