Abafana ba Etincelles FC baratabaza umukuru w'igihugu (Reba amafoto)

Mar 3, 2024 - 17:15
 0  293
Abafana ba Etincelles FC baratabaza umukuru w'igihugu (Reba amafoto)

Abafana ba Etincelles FC baratabaza umukuru w'igihugu (Reba amafoto)

Mar 3, 2024 - 17:15

Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera ubukene bunuma muri iyi kipe bushobora gutuma imanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ni igikorwa aba bafana bakoze mu mukino ikipe yabo yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, tariki 2 Werurwe 2024.

Aba bafana bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo atabaza Perezida Kagame bavuga ko Akarere ka Rubavu katereranye iyi kipe.

Muri ubu butumwa harimo ubwagira buti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda turatabariza Etincelles FC igiye kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri, Akarere ka Rubavu karayitereranye.”

Ubukene buranuma muri iyi kipe y’i Rubavu kuko yageze i Kigali habura amasaha make ngo ikine na APR FC.

Amakuru avuga ubwo uyu mwaka w’imikino wajyaga gutangira, Akarere ka Rubavu kahaye miliyoni 120 Frw iyi kipe, nyuma kakaza kuyongera izindi 80 Frw ariko ntacyo zamaze kubera uruhuri rw’ibibazo iyi kipe irimo.

Etincelles FC niyo kipe rukumbi yatewe mpaga muri iyi shampiyona ndetse iyitererwa mu rugo na Musanze FC kubera ko kuri uyu mukino habuze imbangukiragutabara.

Si ibyo gusa kuko abakinnyi bamaze amezi atatu badahembwa cyane ko baheruka gukorwa mu ntoki mu Ugushyingo 2023.

Kugeza ubu, Etincelles FC iri mu makipe abiri ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri aho ari iya 15 n’amanota 22, ikaba irusha atandatu gusa Etoile de l’Est ya nyuma.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501