Ababyeyi baratabaza nyuma yuko umwana wabo w'umukobwa yaburiwe irengero ku munsi we wa mbere yagiye kwiga

Jan 24, 2024 - 03:30
 0  288

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa inkuru y’umwana w’umukobwa waburiwe irengero ku munsi we wa mbere yagiye ku ishuri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Alex Reporter aravuga ko uyu mwana w’umukobwa yaburiwe irengero ubwo yinjiraga mu modoka itariyo bityo bikamuviramo kubirirwa irengero.

Yafatiye imodoka muri Soweto ariko ajya mu modoka yibeshye aziko agiye iwabo, ngo akaba yakomeje mu mujyi wa Johannesburg ndetse akomereza muri Alexander.

Nkuko amategeko yo mu gihugu cya Afurika y’epfo abivuga, umuntu wese waburiwe irengero bakwiye kwihutira kubimenyesha abashinzwe umutekano mu maguru mashya.

Ifoto yuyu mukobwa ikomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga bashaka uyu mwana w’umukobwa Kugira ngo barebe ko bamubona.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06