HUYE: MURI KAMINUZA Y'URWANDA ISHAMI RYA HUYE HAKUWE UMURAMBO W'UMWANA.

HUYE: MURI KAMINUZA Y'URWANDA ISHAMI RYA HUYE HAKUWE UMURAMBO W'UMWANA.
Muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, umukobwa utaramenyekana yakuyemo inda, umwana amuta mu ndobo bajugunyamo imyanda.
Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1 ukuboza 2023, ubwo abanyeshuri babyukaga bitegura kujya ku masomo ariko bakangirwa gusohoka. Uwo twaganiriye yagize ati" Twabyutse nk'ibisanzwe tugiye kwiga dusanga nta numwe wemerewe gusohoka."
Urwo ruhinja rwagaragaye hafi y’inyubako icumbikamo abanyeshur b’abakobwa izwi nka Benghazi.
Umukozi ushinzwe isuku muri muri iyi nyubako ya ’Benghazi’ ngo yari agiye kugenzura ibikoresho bimenwamo imyanda maze atungurwa no gusangamo uruhinja rw’umwana w’umuhungu ngo rwari ruri mu kigero cy’amezi 7-8 mu ndobo bajugunyamo imyanda.
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rumaze gufata abakobwa babiri bakekwaho kuba aribo babigizemo uruhare.
Umurambo w’uruhinja wajyanywe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa uwaba yabigizemo uruhare.