Tanzania: Impunzi y’Umurundi yishwe, umugore we wari utwite inda y'impanga ihita ivamo

Tanzania: Impunzi y’Umurundi yishwe, umugore we wari utwite inda y'impanga ihita ivamo
Umugabo w’impunzi y’Umurundi uri mu kigero cy’imyaka 40 yishwe n’abantu bataramenyekana hafi y’inkambi. Umugore we, utabashije guhita yakira byoroshye iyo nkuru mbi, inda yari atwite yahise ivamo. Yari ategereje impanga.
EzraTuyisenge yabaga muri zone 9, umudugudu V mu Nkambi ya Nyarugusu iri muri Tanzania. Yari yabuze kuva ku Cyumweru nimugoroba. Abaturanyi be bavuga ko yari yagiye gusarura imirima ye itari hafi y’inkambi.
Ku wa Mbere, umugore we yamenyesheje abapolisi n’abayobozi b’imidugudu bahita batangira gushakisha.
“Basanze aboshye, afite ibimenyetso by’umugozi ku maguru. Yajombwe mu gituza hakoreshejwe icyuma, bigaragara ko hari ku wa Mbere nimugoroba, ”ibi ni ibyatangajwe n’abaturanyi be.
Polisi yerekana ko batangiye iperereza ariko nta hantu h’ingenzi ho guhera na cyane ko igare rye ritibwe nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ikomeza ivuga.
Asize umupfakazi n’abana bane. Umugore we, utarashoboye kwakira amakuru mabi, byarangiye indi nda yari atwite y’impanga ivuyemo.