Nyanza: Birakekwa ko umugore w'imyaka 51 yishwe n'inzoga

Feb 7, 2025 - 10:43
 1  1093
Nyanza: Birakekwa  ko umugore w'imyaka 51 yishwe n'inzoga

Nyanza: Birakekwa ko umugore w'imyaka 51 yishwe n'inzoga

Feb 7, 2025 - 10:43

Nyiransabimana Annonciata wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Nyamiyaga, mu Mudugudu wa Gahama, yasanzwe yapfuye bikekwa ko byakomotse ku nzoga nyinshi yanyoye.

Nyiransabimana Annonciata wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Muyira, Akagari ka Nyamiyaga, mu Mudugudu wa Gahama, yasanzwe yapfuye bikekwa ko byakomotse ku nzoga nyinshi yanyoye.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’igitondo ku wa 6 Gashyantare 2025, aho bivugwa ko yakuwe mu kabari mu ijoro mbere y’urupfu rwe yasinze, ni uko bukeye abaturanyi batungurwa no gusanga yapfuye.

Nyakwigendera yabanaga n’abuzukuru be batatu, ari nabo babonye umurambo we bwa mbere hamwe n’abari bamucumbikiye.

Ababonye umurambo we, bavuze ko nta gikomere ufite kigaragara inyuma, ari nabyo byongera urujijo ku rupfu rwe.

Bakomeje bavuga ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, bamucyuye yasinze, bamugeza mu rugo, basiga aryamye, bukeye bumva ngo yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yahamije iby’uru rupfu, agira ati “Nyiransabimana Annonciata w’imyaka 51 y’amavuko yasanzwe iwe mu rugo yitabye Imana. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.’’

Abajijwe icy’uko hakekwa ko inzoga nyakwigendera yari yanyoye zaba ari zo nyirabayazana, SP Habiyaremye yasubuje ko byose babihariye iperereza, ngo hagaragare icyo rizerekana.

MUNANA Omega Boy I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 798 810 714