KITOKO YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MU GIHE YARAMAZE IGIHE ATAGARAGARA MU MUZIKI.

KITOKO YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MU GIHE YARAMAZE IGIHE ATAGARAGARA MU MUZIKI.
Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2023 Umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa "Uri Imana"
Nyuma y’igihe atagaragara muri muzika Kitoko yashyize amashusho y’indirimbo yise ‘Uri Imana’.
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu 1 Ukuboza 2023 , umuhanzi Kitoko yashyize hanze amashusho y'indirimbo yaririmbiwe Imana nk’uko yari yabiteguje abakunzi be.
Kitoko ni umuhanzi Nyarwanda wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’urukundo nka "Urankunda bikandenga, Akabuto, Rurashonga n'izindi yaririmbiye abantu nka Mama, Thank you Kagame aho yaririmbiraga umukuru w'igihugu.
Ubwo yateguzaya iyi ndirimbo yirinze kuyivuga izina agaragaza ko izaba ihimbaza Imana.
Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi be batandukanye, dore ko mu gihe cy’amasaha atatu uhereye igihe twayikoreye yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 8,720 yakuzwe n’abantu barenga ibihumbi 2,600 n’ibitekerezo by’abamwishimiye birenga 283.
Tubibutse ko Kitoko aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika