50 Cent mu nkiko n’uwahoze ari umukunzi we

50 Cent mu nkiko n’uwahoze ari umukunzi we
Umuhanzi 50 Cent ku wa kabiri w’iki cyumweru yagannye urukiko ruri muri Leta ya Texas arega Joy Daphne bahoze bakundana, amushinja kumuharabika no gushaka kumwangiriza izina.
Ku itariki 28 Werurwe 2024, Joy Daphne yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko 50 Cent yabaye umubyeyi gito utita ku mwana w’umuhungu babyaranye, akaba adatanga indezo kandi ko mu myaka ibiri 50 Cent yahuye n’umwana inshuro 10, uyu mugore akaba asanga ari nke.
Yamumenyesheje ko kwihangana byarangiye bagiye kuzakizwa n’inkiko, kuko Joy Daphne yamaze imyaka yihangana kugira ngo arinde izina rya 50 Cent none icyizere yamugiriye yagipfushije ubusa.
TMZ yanditse ko 50 Cent mu kirego yatanze, yasabye urukiko gutegeka Joy Daphne gusiba ubutumwa bwose yasangije abantu bumusebya kandi akaba asaba indishyi z’akababaro za miliyoni $1 kubera ko izina rya 50 Cent riri kwangirika.